JW LIBRARY
Ibyo wigeze gufungura—Windows
Porogaramu ya JW Library ibika urutonde rw’ingingo cyangwa ibice bya Bibiliya wigeze gusoma. Urugero, ibyo bigufasha kongera gufungura umurongo wa Bibiliya wigeze gusoma.
Ushobora gukora ibi bikurikira:
Kureba ibyo wigeze gufungura
Fungura aho bashakira utumenyetso, maze ukande ahanditse ngo Ibyo wigeze gufungura kugira ngo urebe lisiti y’imirongo n’ingingo wigeze gusoma. Kanda ku murongo cyangwa ingingo biri kuri iyo lisiti niba ushaka kongera kubisoma.
Gusiba ibyo wigeze gufungura
Fungura aho bashakira utumenyetso, maze ubone ukande ku kamenyetso kari hasi iburyo. Kanda ahanditse ngo Ibyo wigeze gufungura. Kanda ahanditse ngo Bisibe kugira ngo usibe iyo lisiti.
Ibyo tumaze kuvuga haruguru, byasohotse muri Werurwe 2014, kuri porogaramu ya JW Library verisiyo ya 1.1, ikoreshwa na Windows verisiyo ya 8.0 cyangwa izasohotse nyuma yayo. Niba utari kubibona, kurikiza amabwiriza ari mu ngingo igira iti “Tangira gukoresha porogaramu ya JW Library—Windows,” munsi y’ahanditse ngo “Ibishya.”