JW LIBRARY
Utumenyetso tugaragaza aho ugeze usoma n’uko wadukoresha—Windows
Gushyira akamenyetso ahantu ugeze usoma bigufasha kubona aho wagejeje usoma, mbese nk’uko ushobora gushyira akagozi mu gitabo runaka urimo usoma, kugira ngo nugaruka uhite uhabona. Buri gitabo cyo muri porogaramu ya JW Library kiba gifite utumenyetso nk’utwo 10.
Ushobora gukora ibi bikurikira:
Gushyiraho akamenyetso
Ushobora gushyira akamenyetso ku ngingo, igice, paragarafu cyangwa ku murongo runaka wa Bibiliya.
Kugira ngo ushyire akamenyetso ku gice cyangwa ku ngingo runaka, reba aho bashakira utumenyetso, maze ukande ku karanga Utumenyetso. Uzahita ubona urutonde rwerekana utumenyetso twose turi muri icyo gitabo. Kanda ku kamenyetso kariho ubusa.
Niba ushaka gushyira akamenyetso kuri paragarafu cyangwa ku murongo runaka wa Bibiliya, banza ukande kuri uwo murongo, hanyuma ukande ku karanga Utumenyetso.
Kujya aho washyize akamenyetso
Kugira ngo ubone aho washyize akamenyetso, fungura igitabo wari washyizemo akamenyetso, jya aho bashakira utumenyetso maze ukande ku Kamenyetso. Noneho ukande ku kamenyetso ushaka.
Gukoresha utwo tumenyetso
Iyo wamaze gushyiraho akamenyetso, uba ushobora no kugasiba cyangwa kugasimbuza akandi.
Niba ushaka kugasiba, fungura aho bashakira utumenyetso, maze ukande aho Utumenyetso. Kanda ku kamenyetso k’Ibindi kari iruhande rw’ako wifuza gusiba.
Niba ushaka kugasimbuza, kanda ku kamenyetso karanga Akamenyetso. Kanda ku kamenyetso k’Ibindi kari iruhande rw’ako wifuza gusiba. Noneho kanda ku kamenyetso ka Imura. Akamenyetso gahita kishyira aho uri gusoma. Ibyo bigufasha kumenya aho wagarukiye usoma igitabo. Urugero nk’aho ugeze usoma Bibiliya.
Ibyo tumaze kuvuga haruguru, byasohotse muri Kanama 2014, kuri porogaramu ya JW Library verisiyo ya 1.3, ikoreshwa na Windows verisiyo ya 8.0 cyangwa izasohotse nyuma yayo. Niba utabona ibi bintu tumaze gusobanura, ushobora gukurikiza amabwiriza ari mu ngingo ivuga ngo “Tangira gukoresha porogaramu ya JW Library—Windows,” munsi y’ahanditse ngo “Ibishya.”