Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

TEREVIZIYO YA JW

Ibibazo abantu bakunze kwibaza kuri Televiziyo ya JW yo kuri Fire TV

Ibibazo abantu bakunze kwibaza kuri Televiziyo ya JW yo kuri Fire TV

Ushobora kuba ushakisha amaagambo atari yo. (Reba ingingo ivuga uko Washyira tereviziyo ya JW mu gikoresho cya Amazon Fire TV.) Nanone birashoboka ko igikoresho cyawe cyaba kidashobora kwakira iyo porogaramu. Tereviziyo ya JW ikorana na Amazon Fire TV na Amazon Fire TV Stick.

 

Tereviziyo ya JW ikorana na Amazon Fire TV na Amazon Fire TV Stick.

 

Reba indimi Amazon Fire TV ibonekamo. Niba wifuza guhindura ururimi, jya muri Settings ku ipaji ibanza, maze uge ahavuga ngo Select a Language.

 

Porogaramu ya Tereviziyo ya JW ni ubuntu.

 

Kugira ngo ubashe kugura porogaramu kuri Amazon, bisaba ko ugaragaza uburyo bwo kwishyura. Niba ushaka porogaramu y’ubuntu, jya ahasabirwa ubufasha ku rubuga rwa Amazon.

 

Ushobora kwiyambaza inshuti yawe imenyereye gukoresha Amazon Fire TV cyangwa Tereviziyo ya JW. Niba ikibazo cyawe kirebana n’igikoresho cyawe cya Amazon Fire TV cyangwa konti yawe, wajya aho basabira ubufasha ku rubuga rwa Amazon. Niba kirebana na Tereviziyo ya Abahamya ba Yehova, wahamagara ku biro by’ishami (by’Abahamya ba Yehova) bikwegereye.