Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

TEREVIZIYO YA JW

Tereviziyo ya JW kuri Amazon Fire TV

Tereviziyo ya JW kuri Amazon Fire TV

Ushobora kureba videwo iyo ari yo yose, kandi ugakora icyo ushaka cyose (guhagarika, gusubiza inyuma, kwihutisha no gusimbuka). Ushobora kureba videwo imwe imwe cyangwa ukarebera rimwe iziri mu kiciro runaka.

(Ikitonderwa: terekomande yawe ishobora kuba itameze kimwe n’igaragara muri iyi ngingo.)

 Gushaka no kureba videwo

Hitamo ikiciro cya videwo ku ipaji ibanza kugira ngo umenye ibyiciro bihari. Reba ibiri muri icyo kiciro ukoresheje terekomande yawe ya Amazon Fire TV. Kanda kuri buto yo guhitamo, kugira ngo uhitemo ikiciro.

Hari videwo uzasanga mu byiciro bitandukanye. Urugero videwo ivuga ngo: “Umwana w’ikirara agaruka” ushobora kuyisanga mu kiciro cya Firimi, Umuryango n’Urubyiruko.

Hitamo uburyo bwo gukurikiranya, kugira ngo videwo zijye zikurikirana ariko atari ku murongo.

Muri buri kiciro haba harimo ibintu bitandukanye. Buri murongo uba uriho videwo zitandukanye. Izina ry’ikiciro rigaragara ahagana hejuru y’uwo murongo.

Koresha terekomande yawe:

  • Hejuru no hasi: Uva ku kiciro kimwe ujya ku kindi.

  • Iburyo n’ibumoso: Zamura cyangwa umanure videwo ziri mu kiciro.

Hari uburyo bubiri bwo kureba videwo:

  • Koresha uburyo bwo gufungura byose kugira ngo urebe videwo zose, uhereye ku ya mbere.

  • Hitamo uburyo bwo gukurikiranya, kugira ngo videwo zijye zikurikirana, ariko atari ku murongo.

Ikitonderwa: Iyo videwo zose zirangiye birahagarara.

Hitamo videwo kugira ngo ugaragaze ibiyerekeye kuri ekara. Kora kimwe muri ibi bikurikira:

  • Fungura: Gufungura videwo ihereye ku ntangiriro.

  • Fungura byose: Fungura videwo zose, uhereye ku yamaze gufunguka. Zose nizirangira birahagarara.

  • Subiramo: Ongera urebe videwo uhereye aho wagarukiyeho ubushize.

Umurongo wo hasi kuri ekara ugaragaza izindi videwo zo muri icyo kiciro. Kanda hasi kugira ngo winjire muri icyo kiciro, cyangwa hejuru kugira ngo usubire kuri izo videwo.

 Kugira icyo ukora

Iyo videwo irimo kugenda, ushobora gukora ibi bikurikira ukoresheje terekomande yawe ya Amazon Fire TV:

  • Fungura/Hagarika: Guhagarika videwo. Ongera ukande kuri iyo buto kugira ngo wongere ukurikire videwo.

  • Kwihutisha cyangwa Kujya iburyo: Ushobora kwihutisha videwo uko ubishaka. Niba akamenyetso kagaragaza aho videwo igeze kageze aho wifuza, kanda kuri buto yo gufungura.

  • Gusubira inyuma cyangwa Kujya ibumoso: Ushobora gusubiza videwo inyuma. Niba akamenyetso kagaragaza aho videwo igeze kageze aho wifuza, kanda kuri buto yo gufungura.

  • Inyuma: Subira kuri ekara iriho videwo.

 Ibiboneka na videwo za vuba

Ku ipaji ibanza ya Tereviziyo ya JW uzahasanga videwo zo mu byiciro bibiri byihariye:

  1. Ibiboneka: Hashyirwa videwo zifite icyo zigamije, urugero nk’izizakoreshwa mu materaniro yo muri icyo cyumweru cyangwa iz’abagize umuryango bareba mu gihe biyigisha.

  2. Ibya vuba: Hashyirwa videwo zisohotse vuba.