Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

TEREVIZIYO YA JW

Uko washaka videwo cyangwa ibyafashwe amajwi kuri Amazon Fire TV

Uko washaka videwo cyangwa ibyafashwe amajwi kuri Amazon Fire TV

Ushobora gukoresha ahanditse ngo Search.

Jya ahaboneka Search ku ipaji ibanza hanyuma uhakande kugira ngo ubone agasanduku ko gushakishirizamo. Gakandeho kugira ngo utangire ushakishe.

Andika mu gasanduku ko gushakishirizamo amagambo asobanura icyo urimo ushaka, hanyuma wemeze. Urugero, amagambo agize izina ry’ikiganiro cyangwa izina ry’umuntu cyangwa igikorwa bigaragara mu byo urimo ushakisha. Uko ugenda wandika ni ko hagenda hagira ibiboneka. Koresha terekomande yawe kugira ngo uge ku cyo ushaka. Hitamo icyo washakaga maze ugikandeho.

Kugira ngo ushakishe interuro uzi neza, ushobora kuyandika mu twuguruzo n’utwugarizo.

Mu byo ushakisha haba harimo ibyafashwe amajwi na videwo. Ushobora guhitamo Videwo kugira ngo ubone videwo gusa cyangwa ugahitamo Amajwi kugira ngo ubone ibyafashwe amajwi gusa.

Ibintu 24 bifitanye isano n’amagambo wanditse ni byo bigaragara. Nanone ushobora kubona umubare w’ibyabonetse byose (urugero, “Hagaragara 24 muri 28”).

Mu gihe udahise ubona icyo urimo ushakisha, ushobora kwandikamo andi magambo agaragaza icyo ushaka. Urugero, niba urimo urashaka ikiganiro cy’ukwezi runaka cya Tereviziyo ya JW, ukaba wari wanditsemo ngo “ikiganiro,” ushobora kongeraho ukwezi n’umwaka, izina ry’umuvandimwe wakiyoboye cyangwa ingingo nyamukuru kibandagaho.