Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

TEREVIZIYO YA JW

Ibibazo abantu bakunze kwibaza kuri Televiziyo ya JW yo kuri Roku

Ibibazo abantu bakunze kwibaza kuri Televiziyo ya JW yo kuri Roku

Ushobora kuba wayanditse nabi. Reba amabwiriza yo Gushyiramo Televiziyo ya JW. Indi mpamvu ni uko wenda igikoresho cyawe cya elegitoroniki kidakorana na Roku. Televiziyo ya JW ntikorana na Roku yo mu rwego rwa 1.

Reba urutonde rw’indimi ziboneka kuri Roku. Niba ushaka guhindura ururimi, jya kuri Settings kuri ekara hanyuma uhitemo Select a Language.

 

Gukoresha porogaramu ya JW Broadcasting hamwe no kugira ibyo uvanaho ni ubuntu.

 

Gufungura konti kuri Roku bisaba ko uba ufite ikarita ya banki, kuko ibishyirwa mu bubiko bwa sheni ya Roku byose atari ubuntu. Ucibwa amafaranga ari uko gusa uhawe ikintu kigurwa. Ushaka ibindi bisobanuro, wajya ahasabirwa ubufasha ku rubuga rwa Roku.

 

Uburyo bwo kwerekana amagambo agenda yiyandika kuri videwo zimwe na zimwe ziri kuri Tereviziyo ya JW ikorera kuri Roku, bwabaye buhagaze kandi kugira ngo byongere bikore bizafata amezi runaka. Hagati aho, abantu bakoresha Roku, ariko bakaba bifuza kubona ayo magambo agenda yiyandika, bashobora kuyabona barebeye videwo zacu zo kuri tv.pr418.com bakoresheje mudasobwa cyangwa ibindi bikoresho bigendanwa. Niba ushaka kubona ayo magambo, jya muri Settings ukande ahanditse ngo Display subtitles when available.

 

Incuti yawe izi neza ibya Roku cyangwa Televiziyo ya JW ishobora kugufasha. Niba ikibazo ufite gifitanye isano n’igikoresho cyawe cya Roku cyangwa konti yawe, jya ku rubuga rwa Roku usabe ubufasha. Niba ufite ibibazo kuri porogaramu ya JW Broadcasting twandikire ku rubuga rwacu ahabigenewe..