Ku wa Gatanu: Tuzasuzuma ibintu bigaragaza ko ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu buvugwa mu mavanjiri ari inkuru z’ukuri kw’ibyamubayeho. Tuzamenya uko izo nkuru zo muri Bibiliya zishobora kutugirira akamaro muri iki gihe.
Ku wa Gatandatu: Ni ubuhe buhanuzi buvuga ku ivuka rya Yesu no ku buryo yakuze kandi se ubwo buhanuzi bwarasohoye?
Ku Cyumweru: Disikuru ishingiye kuri Bibiliya ifite umutwe uvuga ngo: “Kuki tudatinya amakuru mabi?,” izadufasha kumenya impamvu muri iki gihe hari abantu babarirwa muri za Miliyoni bumva bafite umutekano n’icyizere nubwo ibibera ku isi bigenda birushaho kuba bibi.
Filimi ishingiye kuri Bibiliya
Ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu: Ikiciro cya 1
Umucyo nyakuri w’isi
Kuba Yesu yaravutse mu buryo bw’igitangaza ni cyo kintu cya mbere cyihariye mu byaranze ubuzima bwe akiri umwana. Bamuhungishije umwami washakaga kumwica, bamujyana muri Egiputa. Nyuma y’igihe yaje gutangaza abigisha bakuru bo mu rusengero bo mu gihe cye. Ibyo bintu ndetse n’ibindi tuzabireba ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, mu cyiciro cya mbere cya filimi gifite ibice bibiri.
Reba videwo zikurikira zirebana n’ikoraniro ryo muri uyu mwaka